powered by freefind.com
     
REQUEST PICTURES
THE SHROUD
TESTIMONIES
"JESUS IS ALIVE AND KNOWS YOUR NAME"
Tracts
English
Spanish
French
Swahili
Urdu
Arabic
Ewe
Kinyarwandan
Request Tracts
More
America
Israel
OJP in Rwanda
Links
White House
Defend America
Support Israel
Char Tierney's Blog
Silvana Lupetti's Blog
Pictures Testimonies Blog
Jesus, painted from the Shroud of Turin by Ariel Aggemian

For God... made his light shine
in our hearts to give us the light
of the knowledge of the glory of God
in the face of Jesus Christ

OPERATION:
JESUS PICTURES

Free pictures of Jesus to the world


Yesu ni muzima kandi azi izina ryawe!

Yesu ni uwukili. Yesu azi izina ryawe n’imibereho yawe kandi aragukunda. Ntabwo ali kure yawe. Ashaka ko umenya ko aliho kandi ko yifuza kugufasha kandi ko ushobora kumumenya niba ubyifuza. Umwambaje aragufasha bidatinze. Umusenze arakwitaba kandi arakuganiriza.

Yesu niwe watumye usoma iyi nyandiko. Yadusabye kuyandika maze atuma uyisoma. Yesu asi imibereho yawe yose kuva wavuka kugeza uyu mwanya. Azi integenke zawe zose n’ibibazo byawe kandi akwitayeho. Aragufasha ni umwambaza. Ntabwo ashaka ko uba wenyine. Kuva kera, Yesu ashaka ko umumenya, niyompamvu yakuremye kugirango mube inshuti nawe. Mwizere kuko urukundo agufitiye ali urw’iteka ryose. Ntazagusiga namba. Icyo ukwiriye gukora ni ukumwegera uko ili, umusenge. Azagusubiza kandi azagufasha maze umumenye. Amaso ye ali kureba uko usoma iyi nyandiko yuzuye urukundo.

Iyi nyandiko isobanura impamvu Yesu yaje kuduphira. Isobanura impamvu urupfu rwari ngombwa mugukuraho ibyaha, n’impamvu yemeye gupfa. Urukundo agufitiye nirwo rwatumye agupfira.

Igitambo: Umuhungu amera nka Se

Mu mateka y’isi ntamuntu numwe utarakoze icyaha, keretse Yesu wenyime. Icyaha cyose kiza muburyo bwacyo bwihariye. Kwiberaho ubuzima kubwacu twenyine bias n’ibitunganye aliko siko bili. Data wa twese yaturemeye gukundana twebwe ubwacu no kumukunda aliko icyaha ntaho gihuriye n’urukundo. Icyaba gifite imbaraga zo gusenya, kikanayobora ku rupfu. Kubera icyaha gitera urupfu, urupfu rwonyine nirwo rwakiza icyaha.

Icyaha kiva ku muntu ku wundi muntu, mu gihugu ku gihugu. Gitera kubabara kandi gitandukanya abantu n’Imana, kikabagyana ikuzimu. Imana ntishobora kwemera ko icyaha kigera mu ijuri kubera bigenze gutyo, ijuru ryamera nkuko isi yagenze rikuzura irwano, ibibi n’ibikorwa by’ubwiryane. Mumyaka myinshi yashize, urupfu rw’inyamaswa rwasimburaga urupfu rw’abantu. Kubwibyo Adamu, Yobu, Aburahamu kumwe n’abandi bagize ubusabane n’Imana. Bakundaga Imana, bakaganira nayo kandi Imana nayo yakundaga kubaganiriza. Imana ishaka kugirana nawe ubusabane nkubwo aliko ntabwo ukeneye ibitambo by’inyamaswa kugiranyo umunezeze.

Ubwenge bw’umuntu

Umuntu ahora agerageza uko ashoboye kugirango agirane ubusabane n’Imana akoresheje inzira zidahwannye no gushaka kw’Imana. Kayini, umuhungu wa Adamu, yatanze igitambo cy’ibihingwa kandi yali akwiriye gutanga igitambo cy’inyamaswa. Imana yanze kwacyira icyo gitambo kubera kuko kitashoboraga gukuraho icyaha. Singobwa ko Kayini yaligitambanye umutima mwiza cyangwa mubi igihe yatambiraga Imana icyo gitambo. Abantu ntibasobanukirwa byo ukuli icyaha. Kuritwebwe, icyaha gifatwa nk’ijambo ry’idini ndetse abantu benshi bibwira ko ntagikwiriye gukorwa kubyerekeye icyaha. Aliko Imana izi imbaraga z’icyaha n’ukunti kitubabaza kitadusiga mububabare butavugwa. Mu ijuru tuzabonana amaso ku maso n’Imana tudafite icyaha. Icyaha n’ingaruka zacyo zose zizibagirana mu ijuru aho ibiremwa byose, abantu cyangwa abamarayika cyangwa ibindi biremwa byose byo mu mwuka, bizakundana byose ndetse bigakunda n’Imana.

Amakenga y’Imana

Imana ifite amakenga. Kubyibyo Ibyo Imana ivuze kandi ikora aba ali iby’ukuli. Ni tutamwunvira ngo dukurikire inzira ye, azaduhunga kubera ibyaha byacu. Imana Irera kandi ntazanduzwa n’icyaha. Ni uguma mubyaha, witandukanyije nawe kandi ntazakwegera, nubwo yifuza cyane kukwegera kugirango umumenye. Kugirango umenye Imana, ugomba kureka ibyaha.

Kumenya Imana

Mumyaka yacyera yashize, abantu baturaga ibitambo by’inyamaswa kenshi na kenshi. Benshi bumvaga ko Imana ili kure yabo kandi ni bacye bali bamuzi neza. Abantu bakoraga ibikorwa by’idini bashaka kwemerwa n’Imana. Idini rituma abantu mamererwa neza (kandi nibyiza yuko abantu bafashanya kubera twese turi ibiremwa by’Imana) , aliko idini siryo kumenya Imana. Twaremwe mu shusho y’Imana kandi Imana imeze nkatwe, keretse ko itagira icyaha kandi yuzuye urukundo. Imana irakunda, iratekereza, irumva, irarira, iraseka, yitaho. Yaturemeye kumumenya. Adamu, Musa, Aburahamu, Samweli, Pawulo, n’abandi barayimenye ndetse bari inshuti zayo. Bose bariho kandi ubu barikumwe n’Imana mu ijuru. Kandi nawe nuyimenya uzabana nayo.

Data yari azi yuko ibitambo by’inyamaswa bidahagije . Umuntu yatangiye kureka kumenya Imana kubera imirimo y’idini. Muburyo butangaje, Imana yemeye kuza mwu isi mu shusho y’umuntu kwishyura igihano cy’ibyaha byacu burundu. Igihano cy’ibyaha cyari uruphu rw’iteka ( igihano kibabaje birenze urugero). Ubwo, ubantu ntibakwiriye gutamba ibitambo by’inyamaswa ukundi.

Yesu

Uyu niwe Yesu ali n’impamvu yaje kw’isi. Yesu n’Imana, yaje mwisi nk’igitambo cy’iteka cy’ibyaha by’abantu bose kugirango abayobore kuli Data binyuze mu rupfu rwe n’amaraso ye yabaye igitambo kubw’ibyaha. Yesu ntacyaha yigeze agira niyompamvi igitambo cye cyemewe kumana. Urupfu rwe rwabaye igitambo kizima. Yapfuye yikoreye ibyaha byacu. Igitambo cye cyali gihagije mugukuraho ibyaha no kuba ikiroro hagati y’Imana n’abantu kugirango dusubire kumana.

Yesu yuzuye impuhwe n’urukundo kandi agira neza. Ibyaha byacu byatuyoboraga ku kulimbuka nkuko isi yose yalimbuwe n’amazi mugihe cya Nowa. Imana iba yararimbuye ikiremwa muntu. Igitambo yatanze cyo kuducungura no kutwigarurira cyavuye ku bushake bwe. Yesu ni Imana Ishobora byose. Afite ubushake. Ninde wali kumubuza kuturimbura? Ninde wali kumuhata kuza kudupfira? Abantu bibwira ka Imana yagombaga kudukiza. Oya da. Ntibyari ngombwa ahubwo byatewe n’ubushake. Biragoye gusobanukirwa urukundo rwatumye aza kutwitangira. Naho twabaho imyaka miliyoni ntidukwiriye ibyo Yesu yadukoreye. Yesu ni umuguraneza kandi afite imbaraga. Afite ubushobozi ku rupfu. Ibi byagaragaye igihe yazukaga mu bapfuye.

Birarangiye

Kuva Yesu yaratanze ubuzima bwe, Data ntashaka ko hagira umuntu uza iwe akoresheje inzira y’ibitambo by’inyamaswa, amadini, filizofi (ibitekerezo bihambaye) cyangwa iyindi myizerere. Igishura cyo murusengero kiyobora ahera cyane hagenewe Imana yonyine cyatabutse kuva hejuru kugera hasi( bisobanura kuva mu ijuru kugera ku isi) kubyo ukuboko ku Imana igihe Yesu yali k’umusaraba, bidufungurira inzira ituyobora kun mana. Icyo gihe Yesu yavuze ati : « birarangiye ». Urupfu rw’umwana we w’ikinege rwari ngombwa kubwo ibyaha.

Uzahorana nawe

Inkuru nziza ni uko ntuzongera kumva ko Imana iri kure yawe ahubwo wicishije bugufi, gwino kili Data umusabe ko igitambo cya Yesu gikuraho ibyaha byawe kandi azabikorana umunezero. Musenge nawe azakuganiriza maze mugirane ubusabane butazashira. Mumsinsi ikulikira, azabana nawe mu magorwa yose uhura nayo mu buzima bwawe cyagwa n’abandi. Azabana nawe, agukunde, agufashe.

Azakwimenyekanisha akoresheje Umwuka Wera. Uzabana nawe kandi azasubiza amasengesho yawe. Uzatangira kumenya Yesu wuzuye urukundo, ibitwenge, ubwenge n’ubugwaneza. Azagufasha aguhe ibitekerezo byiza bikwerekeye n’ibyerekeye isi yose. Azakwegera uko uzajya uganira nawe. Mumasengesho, uzamubyira ibyerekeye ubuzima bwawe, name akumenyeshe imigambi n’ ibitekerezo birimumutima we nk’uko bimera iyo uli kuganira n’inshuti yawe magara. Bikomeje, uzabana nawe nu ijuru iteka ryose. Aliko ukiri mu isi, ushobora kumumenya neza. Kumenya Yesu si ukujya mu rusengero kubera bamuzi kandi bamukunda nirwo rusengero rwe. Iringire Yesu nawe azakumenyesha icyo ashaka ko ukora. Bibiliya yanditswe n’abantu bakoreshejwe n’Umwuka Wera kubwacu, uliko ntabwo ifata umwanya wo kumumenya. Mubyo ukuli Bibiliya n’Ijambo ry’Imana riyobora kuli Yesu ugukunda, wagupfiriye kandi uli kumwe nawe uyu mwanya ashaka kukumenya. Twandikire tukoherereze ifoto ya Yesu ku buntu :

Contact us for a free picture of Jesus or free tracts

JESUS IS ALIVE tract on Microsoft Publisher

Note: most print shops can open this file
or contact us for free publisher CD

Printer friendly page

 

Site Designed by:www.calibertechsys.com