Yesu ni muzima kandi azi izina ryawe !
Yesu ni uwukili. Yesu azi izina ryawe n’imibereho yawe kandi aragukunda. Ntabwo ali kure yawe. Ashaka ko umenya ko aliho kandi ko yifuza kugufasha kandi ko ushobora kumumenya niba ubyifuza. Umwambaje aragufasha bidatinze. Umusenze arakwitaba kandi arakuganiriza.
Yesu niwe watumye usoma iyi nyandiko. Yadusabye kuyandika maze atuma uyisoma. Yesu asi imibereho yawe yose
kuva wavuka kugeza uyu mwanya. Azi integenke zawe zose n’ibibazo byawe kandi akwitayeho. Aragufasha ni
umwambaza. Ntabwo ashaka ko uba wenyine. Kuva kera, Yesu ashaka ko umumenya, niyompamvu yakuremye
kugirango mube inshuti nawe. Mwizere kuko urukundo agufitiye ali urw’iteka ryose. Ntazagusiga namba. Icyo ukwiriye
gukora ni ukumwegera uko ili, umusenge. Azagusubiza kandi azagufasha maze umumenye. Amaso ye ali kureba uko
usoma iyi nyandiko yuzuye urukundo.
Iyi nyandiko isobanura impamvu Yesu yaje kuduphira. Isobanura impamvu urupfu rwari ngombwa mugukuraho ibyaha,
n’impamvu yemeye gupfa. Urukundo agufitiye nirwo rwatumye agupfira.
Igitambo: Umuhungu amera nka Se
Mu mateka y’isi ntamuntu numwe utarakoze icyaha, keretse Yesu wenyime. Icyaha cyose kiza muburyo bwacyo bwihariye. Kwiberaho ubuzima kubwacu twenyine bias n’ibitunganye aliko siko bili. Data wa twese yaturemeye gukundana twebwe ubwacu no kumukunda aliko icyaha ntaho gihuriye n’urukundo. Icyaba gifite imbaraga zo gusenya, kikanayobora ku rupfu. Kubera icyaha gitera urupfu, urupfu rwonyine nirwo rwakiza icyaha.
Icyaha kiva ku muntu ku wundi muntu, mu gihugu ku gihugu. Gitera kubabara kandi gitandukanya abantu n’Imana, kikabagyana ikuzimu. Imana ntishobora kwemera ko icyaha kigera mu ijuri kubera bigenze gutyo, ijuru ryamera nkuko isi yagenze rikuzura irwano, ibibi n’ibikorwa by’ubwiryane. Mumyaka myinshi yashize, urupfu rw’inyamaswa rwasimburaga urupfu rw’abantu. Kubwibyo Adamu, Yobu, Aburahamu kumwe n’abandi bagize ubusabane n’Imana. Bakundaga Imana, bakaganira nayo kandi Imana nayo yakundaga kubaganiriza. Imana ishaka kugirana nawe ubusabane nkubwo aliko ntabwo ukeneye ibitambo by’inyamaswa kugiranyo umunezeze.
Ubwenge bw’umuntu
Umuntu ahora agerageza uko ashoboye kugirango agirane ubusabane n’Imana akoresheje inzira zidahwannye no gushaka kw’Imana. Kayini, umuhungu wa Adamu, yatanze igitambo cy’ibihingwa kandi yali akwiriye gutanga igitambo cy’inyamaswa. Imana yanze kwacyira icyo gitambo kubera kuko kitashoboraga gukuraho icyaha. Singobwa ko Kayini yaligitambanye umutima mwiza cyangwa mubi igihe yatambiraga Imana icyo gitambo. Abantu ntibasobanukirwa byo ukuli icyaha. Kuritwebwe, icyaha gifatwa nk’ijambo ry’idini ndetse abantu benshi bibwira ko ntagikwiriye gukorwa kubyerekeye icyaha. Aliko Imana izi imbaraga z’icyaha n’ukunti kitubabaza kitadusiga mububabare butavugwa. Mu ijuru tuzabonana amaso ku maso n’Imana tudafite icyaha. Icyaha n’ingaruka zacyo zose zizibagirana mu ijuru aho ibiremwa byose, abantu cyangwa abamarayika cyangwa ibindi biremwa byose byo mu mwuka, bizakundana byose ndetse bigakunda n’Imana.
Amakenga y’Imana
Imana ifite amakenga. Kubyibyo Ibyo Imana ivuze kandi ikora aba ali iby’ukuli. Ni tutamwunvira ngo dukurikire inzira ye, azaduhunga kubera ibyaha byacu. Imana Irera kandi ntazanduzwa n’icyaha. Ni uguma mubyaha, witandukanyije nawe kandi ntazakwegera, nubwo yifuza cyane kukwegera kugirango umumenye. Kugirango umenye Imana, ugomba kureka ibyaha.
Kumenya Imana
Mumyaka yacyera yashize, abantu baturaga ibitambo by’inyamaswa kenshi na kenshi. Benshi bumvaga ko Imana ili
kure yabo kandi ni bacye bali bamuzi neza. Abantu bakoraga ibikorwa by’idini bashaka kwemerwa n’Imana. Idini
rituma abantu mamererwa neza (kandi nibyiza yuko abantu bafashanya kubera twese turi ibiremwa by’Imana) , aliko
idini siryo kumenya Imana. Twaremwe mu shusho y’Imana kandi Imana imeze nkatwe, keretse ko itagira icyaha kandi
yuzuye urukundo. Imana irakunda, iratekereza, irumva, irarira, iraseka, yitaho. Yaturemeye kumumenya. Adamu, Musa,
Aburahamu, Samweli, Pawulo, n’abandi barayimenye ndetse bari inshuti zayo. Bose bariho kandi ubu barikumwe
n’Imana mu ijuru. Kandi nawe nuyimenya uzabana nayo.
Data yari azi yuko ibitambo by’inyamaswa bidahagije . Umuntu yatangiye kureka kumenya Imana kubera imirimo
y’idini. Muburyo butangaje, Imana yemeye kuza mwu isi mu shusho y’umuntu kwishyura igihano cy’ibyaha byacu
burundu. Igihano cy’ibyaha cyari uruphu rw’iteka ( igihano kibabaje birenze urugero). Ubwo, ubantu ntibakwiriye
gutamba ibitambo by’inyamaswa ukundi.
Yesu
Uyu niwe Yesu ali n’impamvu yaje kw’isi. Yesu n’Imana, yaje mwisi nk’igitambo cy’iteka cy’ibyaha by’abantu bose kugirango abayobore kuli Data binyuze mu rupfu rwe n’amaraso ye yabaye igitambo kubw’ibyaha. Yesu ntacyaha yigeze agira niyompamvi igitambo cye cyemewe kumana. Urupfu rwe rwabaye igitambo kizima. Yapfuye yikoreye ibyaha byacu. Igitambo cye cyali gihagije mugukuraho ibyaha no kuba ikiroro hagati y’Imana n’abantu kugirango dusubire kumana.
Yesu yuzuye impuhwe n’urukundo kandi agira neza. Ibyaha byacu byatuyoboraga ku kulimbuka nkuko isi yose yalimbuwe n’amazi mugihe cya Nowa. Imana iba yararimbuye ikiremwa muntu. Igitambo yatanze cyo kuducungura no kutwigarurira cyavuye ku bushake bwe. Yesu ni Imana Ishobora byose. Afite ubushake. Ninde wali kumubuza kuturimbura? Ninde wali kumuhata kuza kudupfira? Abantu bibwira ka Imana yagombaga kudukiza. Oya da. Ntibyari ngombwa ahubwo byatewe n’ubushake. Biragoye gusobanukirwa urukundo rwatumye aza kutwitangira. Naho twabaho imyaka miliyoni ntidukwiriye ibyo Yesu yadukoreye. Yesu ni umuguraneza kandi afite imbaraga. Afite ubushobozi ku rupfu. Ibi byagaragaye igihe yazukaga mu bapfuye.
Birarangiye
Kuva Yesu yaratanze ubuzima bwe, Data ntashaka ko hagira umuntu uza iwe akoresheje inzira y’ibitambo by’inyamaswa, amadini, filizofi (ibitekerezo bihambaye) cyangwa iyindi myizerere. Igishura cyo murusengero kiyobora ahera cyane hagenewe Imana yonyine cyatabutse kuva hejuru kugera hasi( bisobanura kuva mu ijuru kugera ku isi) kubyo ukuboko ku Imana igihe Yesu yali k’umusaraba, bidufungurira inzira ituyobora kun mana. Icyo gihe Yesu yavuze ati : « birarangiye ». Urupfu rw’umwana we w’ikinege rwari ngombwa kubwo ibyaha.
Uzahorana nawe
Inkuru nziza ni uko ntuzongera kumva ko Imana iri kure yawe ahubwo wicishije bugufi, gwino kili Data umusabe ko
igitambo cya Yesu gikuraho ibyaha byawe kandi azabikorana umunezero. Musenge nawe azakuganiriza maze mugirane
ubusabane butazashira. Mumsinsi ikulikira, azabana nawe mu magorwa yose uhura nayo mu buzima bwawe cyagwa
n’abandi. Azabana nawe, agukunde, agufashe.
Azakwimenyekanisha akoresheje Umwuka Wera. Uzabana nawe kandi azasubiza amasengesho yawe. Uzatangira
kumenya Yesu wuzuye urukundo, ibitwenge, ubwenge n’ubugwaneza. Azagufasha aguhe ibitekerezo byiza bikwerekeye
n’ibyerekeye isi yose. Azakwegera uko uzajya uganira nawe. Mumasengesho, uzamubyira ibyerekeye ubuzima bwawe,
name akumenyeshe imigambi n’ ibitekerezo birimumutima we nk’uko bimera iyo uli kuganira n’inshuti yawe magara.
Bikomeje, uzabana nawe nu ijuru iteka ryose. Aliko ukiri mu isi, ushobora kumumenya neza. Kumenya Yesu si ukujya
mu rusengero kubera bamuzi kandi bamukunda nirwo rusengero rwe. Iringire Yesu nawe azakumenyesha icyo ashaka
ko ukora. Bibiliya yanditswe n’abantu bakoreshejwe n’Umwuka Wera kubwacu, uliko ntabwo ifata umwanya wo
kumumenya. Mubyo ukuli Bibiliya n’Ijambo ry’Imana riyobora kuli Yesu ugukunda, wagupfiriye kandi uli kumwe
nawe uyu mwanya ashaka kukumenya. Twandikire tukoherereze ifoto ya Yesu ku buntu: